Soma ibirimo

Watch Tower Bible and Tract Society ni iki?

Watch Tower Bible and Tract Society ni iki?

 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania ni umuryango udaharanira inyungu washinzwe mu mwaka wa 1884 hakurikijwe amategeko ya leta ya Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uwo muryango ni wo Abahamya ba Yehova bakoresha kugira ngo bashyigikire umurimo bakorera ku isi hose, ukubiyemo no gucapa Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo.

 Amahame remezo y’uwo muryango avuga ko intego zawo ari izo mu rwego rw’“idini, kwigisha no gufasha abantu” cyane cyane mu bijyanye no “kubwiriza no kwigisha abantu iby’Ubwami bw’Imana buyobowe na Kristo.” Umuntu aba umunyamuryango wawo ari uko abisabwe; ntibishingira ku mpano atanga. Abanyamuryango bawo n’abawuhagarariye bafasha Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova.

Imiryango yo mu rwego rw’amategeko ikorana na wo

 Uretse umuryango wa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania, Abahamya ba Yehova bafite indi miryango myinshi yo mu rwego rw’amategeko ikorera mu bihugu bitandukanye. Imwe muri iyo miryango ifite amazina usangamo ijambo “Watch Tower,” “Watchtower” cyangwa se riri mu rurimi rw’aho uwo muryango ukorera.

 Kuva iyo miryango yo mu rwego rw’amategeko yashingwa yatumye tugera kuri byinshi mu bihereranye no:

  •   Kwandika no gucapa ibitabo. Tumaze gucapa Bibiliya zigera kuri miriyoni 220 n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo bigera hafi kuri miriyari 40, mu ndimi zisaga 900. Urubuga rwa jw.org rutuma abantu bashobora gusomera Bibiliya kuri interineti ku buntu mu ndimi zisaga 160 no kubona ibisubizo by’ibibazo bishingiye kuri Bibiliya, urugero nk’ikivuga ngo “Ubwami bw’Imana ni iki?

  •   Kwigisha. Tugira amashuri atandukanye yigisha Bibiliya. Urugero, kuva mu mwaka wa 1943, Abahamya ba Yehova bagera ku 9.000 bize Ishuri rya Bibiliya rya Gileyadi, rituma baba abamisiyonari cyangwa bakoherezwa hirya no hino ku isi kugira ngo batume umurimo urushaho gukorwa neza no kuri gahunda. Nanone buri cyumweru hari abantu babarirwa muri za miriyoni, harimo n’abatari Abahamya, bigishirizwa mu materaniro abera muri buri torero. Nanone kandi tugira amashuri yigisha abantu gusoma no kwandika. Dufite igitabo kibibafashamo kiboneka mu ndimi 120.

  •   Gufasha abantu. Twagiye dufasha abagwiririwe n’amakuba yatewe n’abantu, urugero nka jenoside yabaye mu Rwanda 1994, cyangwa ayatewe n’impanuka kamere, urugero nk’umutingito wibasiye Hayiti mu mwaka wa 2010.

 Nubwo twageze kuri byinshi tubikesheje imiryango n’imiryango yo mu rwego rw’amategeko dukoresha, umurimo wacu ntushingiye ku muryango uwo ari wose muri iyo. Buri Mukristo afite inshingano yahawe n’Imana yo kwigisha no kubwiriza ubutumwa bwiza (Mat 24:14; 28:19, 20). Twiringira tudashidikanya ko Imana ishyigikiye umurimo wacu kandi ko ari yo izakomeza gutuma ujya mbere.—1 Abakorinto 3:6, 7.