Soma ibirimo

Ese Abahamya ba Yehova batanga icya cumi?

Ese Abahamya ba Yehova batanga icya cumi?

 Oya, Abahamya ba Yehova ntibatanga icya cumi. Umurimo wacu ushyigikirwa n’impano zitangwa ku bushake. Icya cumi ni iki, kandi se kuki Abahamya ba Yehova batagitanga?

 Amategeko ya Mose yasabaga Abisirayeli ba kera gutanga kimwe cya cumi cy’ibyo babaga batunze. Icyakora Bibiliya igaragaza neza ko ayo Mategeko, hakubiyemo n’iryo gutanga “icya cumi,” ritareba Abakristo.​—Abaheburayo 7:5, 18; Abakolosayi 2:13, 14.

 Aho kugira ngo Abahamya ba Yehova batange icya cumi n’amaturo, bigana Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, bagashyigikira umurimo mu buryo bubiri: Kubwiriza no kwigisha badahembwa, kandi batanga impano ku bushake.

 Ubwo rero dukurikiza ibyo Bibiliya isaba Abakristo, igira iti: “Buri wese akore nk’uko yabyiyemeje mu mutima we, atagononwa cyangwa asa n’ushyizweho agahato, kuko Imana ikunda utanga yishimye.”​—2 Abakorinto 9:7.